UBWENGE


Gukoresha Telephone ubu byinjiye mu buzima bwa buri munsi haba mu ngo, mu mashuri, ku kazi, mu bucuruzi ndetse n’ahandi hose hakaneye itumanaho. Ibi byatumye hakorwa ubushakashatsi ku ngimbi ndetse n’abangavu bakunda kuvugira kuri Telefoni mu gihe kinini cy’ijoro.

Bumwe mu bushakashatsi bwakorewe mu Buyapani bukaba bwaranasohotse muri Magazine izwi ku izina rya Journal of Pediatric Psychology", bwashyize ahagaragara zimwe mu mpungenge ziboneka, ku ngimbi n’abangavu cyane cyane, biturutse ku kubura ibitotsi. Iyo ugenzuye neza usanga umubare munini w’abakiri mu mabyiruka nta kindi ukora mbere y’uko asinzira uretse kubanza gusuzuma Telefoni ku bazifite.

Ubu bushakashatsi bukaba bwarakorewe ku banyeshuri bo muri kiriya gihugu bagera 18,000 aho ikibazo cyabajijwe cyaganishaga ku buzima bwabo bwo mu mutwe, ibitotsi byabo, hamwe n’akamenyero ko gukoresha Telefoni.

Inyigo yaje kwanzura ko ingimbi n’abangavu bakoresha Telephone nyuma yo kugera mu buriri bahura n’ibibazo byo mu mutwe kandi ni nabo bakunda kwibasirwa n’ubwiyahuzi cyane kurusha abazikoresha mbere yo kwinjira mu busaswa.



Kuba ibi byaratangajwe, byabaye nyuma y’aho hagiye hagenzurwa ubushakashatsi ndetse n’ingero zagiye ziba mbere byagaragazaga isano iba hagati yo kubura ibitotsi n’ibibazo byo mu mutwe ku ngimbi n’abangavu. Mbere ubushakashatsi bwari bwaragaragaje ko abakiri bato bahura n’ikibazo cyo kubura ibitotsi ari na bo usanga bibasirwa n’ubwiyahuzi nk’uko tubitangarizwa n’urubuga Minutefacile.com.

Ingaruka zo kuba umuntu yabura ibitotsi zo ni nyinshi kuko bishobora no kuba intandaro y’umunaniro  ukabije, guhangayika no guhindagura imikorere y‘umubiri.

Iyo imikorere y’umubiri ihindutse biba bishobora gutera ingorane nyinshi kuko abasirikare b’umubiri baba bacitse intege cyangwa se bananiwe.

Aha haba hanashobora gushamikiraho indwara z’umutima na Diyabete cyangwa se zikiyongera ku bazisanganywe, ibibazo by’ubuhumekero, Kanseri cyane cyane iy’amabere ku bagore, ibibazo byo kwibagirwa ndetse n’ibindi bikomoka ku guhinduka gutunguranye kw’imikorere y’umubiri.

turabakunda cyane mufite ibitekerezo byubaka mwabitugezaho kanditubaye tubashimiye

Post a Comment (0)
Previous Post Next Post